Print

Umutoza wa Croatia yatangaje amagambo atangaje kuri Harry Kane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 July 2018 Yasuwe: 1129

Uyu mutoza ushaka gukora amateka yo kugeza Croatia ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi ku nshuro ya mbere mu mateka,yabwiye abanyamakuru ko nubwo Kane akomeye abakinnyi be bazamuhagarika.

Umutoza wa Croatia arifuza gusezerera Ubwongereza

Yagize ati “Turiyizeye,ntabwo dufitiye ubwoba Abongereza.Kane n’umukinnyi ukomeye ndetse ugoye guhagrika ariko dufite ba myugariro b’abahanga bazamuhagarika nkuko bahagaritse Messi na Eriksen.”

Dalic yavuze ko bazi neza ko Ubwongereza buzabaha akazi gakomeye ariko abakinnyi be biteguye guhangana bakabasha gukora amateka arenze ayo Croatia yakoze mu gikombe cy’isi cya 1998,ubwo batwaraga umwanya wa 3.

Croatia izahura n’Ubwongereza ku munsi w’ejo saambili z’ijoro uzabera kuri stade ya Luzhniki mu mujyi wa Moscow.