Print

Mba nshaka abafite za miliyoni ngo baze mu rusengero ariko sindababona – Bishop Rugagi

Yanditwe na: 10 July 2018 Yasuwe: 2842

Ibi uyu mushumba yabitangaje kuri iki cyumweru cyo ku wa 8 Nyakanga 2018 ,mu materaniro asanzwe aba ku Cyumweru.

Muri aya materaniro Bishop Rugagi yavuze ko impamvu imutera gushishikara abwiriza abantu ngo ni ukugira ngo rizemo abaherwe benshi bafite amamiriyoni maze itorero rye ritere imbere mu buryo bugaragarira buri wese, ntirikomeze kuba insuzugurwa muri rubanda.

Rugagi yabivuze muri aya magambo agira ati: “Mba nshaka aba multimillionaires (abafite akayabo ka za miliyoni) ngo baze mu rusengero ariko sindababona, agakiza ni kimwe n’imigisha iva mu gakiza ni icya kabiri,…ntidushobora gutera imbere nk’itorero rya Kristo dufite ubukene. Impamvu nashishikara mbwira Imana kugutabara no kugusubiza ni ukugira ngo itorero rya Kristo ridasuzugurwa.”

Yakomeje avuga ko gukomera kw’andi madini bitava mu misengere ihambaye ituma Imana ibahesha icyubahiro mu bantu, ngo ahubwo biterwa n’ubutunzi bafite bubatera gutumira uwo bashatse.

Yagize ati “Ugize ngo impamvu aya madini yubahwa ni iki ? Ni uko asenga cyane se? Oya. Ahubwo ni amafaranga ndetse n’inyubako nziza, ibi bizu….”

Aha ni ho ahera avuga ko iyo atumiye abakomeye muri gahunda zitandukanye zitegurwa n’irotero rye, ngo ntababona kubera ko we ari rubanda rugufi ahubwo bamwoherereza abaciriritse bo ku rwego rwe.

Rugagi abivuga muri aya magambo “Ni yo mpamvu ibatera gutumira abakomeye bakajyayo, ari ko njye nabatumira bakibaza bati ΄afite iki ? yubatse he ? atunze nde ?… Mumwoherereze uriya wo ku muteremuko hariya.”

Aha ni na ho yahishuriye abayoboke ko impamvu ibihangange mu mupira w’amaguru bishagararirwa na buri wese, atari uko bambaye ahubwo ibyo bakenyereyeho.

Ati “Buriya Messi aramutse ageze hano yambaye imyenda avanye mu kibuga ndetse na kamambiri, twamwakira dukoma amashyi, amatereviziyo amufata amashusho. Nta muntu wakwita ku ikabutura yambaye ahubwo mwarwana no kumwifotorezaho (selfi) mutitaye ku ikabutura yambaye ahubwo mubitewe n’uko ari umukire uyakenyereye kuri iyo kabutura.”

Muri aya materaniro, Bishop Rugagi yagaragaje urutonde rw’ibihugu byo muri Afurika birimo amatorero yubashywe ku isi kubera ko ayo matorero aba asengeramo abaherwe. Ibyo bihugu ni nka Nigeria, Afurika Y’Epfo, Ghana na Kenya. Abayobozi b’amatorero muri ibi bihugu uko bikurikirana ngo barubashywe kuko Imana yabahaye abashyiramo agafaranga.

Rugagi yanahishuriye abizera ko imyaka 10 iri imbere itorero rye Redeemed Gospel Church Imana izarishyira ku rundi rwego ikarizanamo abakomeye bavuga rikijyana kandi bahora bifitiye icyizere aho bari hose. Ibi abihera ku mushinga bafite wo kubaka urusengero rw’akataraboneka bagiye kubaka mu minsi iri imbere.

src:Ibyishimo


Comments

Gatare 10 July 2018

Ngaho namwe mujye mwiyumvira aba mwita ngo ni "abakozi b’imana".Muli Abaroma 16:18,imana ibita "abakozi b’inda zabo".
Muli Yesaya 56:11,imana ibita Ibisambo.Ntitugakinishe imana.Umuntu wese ukunda ibyisi,imana ivuga ko atazabona ubuzima bw’iteka (1 Yohana 2:15-17).Mu gihe YESU yasize adusabye gukorera imana ku buntu nkuko Matayo 10:8 havuga,Pastors barya icyacumi,bagahembwa buri kwezi.Abantu batajya basaba amafaranga,nyamara aribo bonyine bigana YESU nabo bakajya mu nzira bakabwiriza,ni abahamya ba Yehova bonyine.Ndetse no mu nsengero zabo nta cyacumi basaba.Amadini hafi ya yose,asigaye yigisha ubukire (Prosperity Gospel).Niyo mpamvu abona abayoboke benshi baba bashaka ubukire.Mu gihe YESU yasize adusabye kubwiriza "Ubwami bw’imana" (Matayo 24:14).