Print

Dore urutonde rw’ibyamamare nyarwanda 10 bikurikiwe n’abantu benshi kuri instagram

Yanditwe na: Muhire Jason 10 July 2018 Yasuwe: 3136

Imbuga nka Facebook, Twitter, Instagram ziri mu zikoreshwa n’abantu benshi gusa Instagram niyo ikunzwe cyane gukoreshwa n’ibyamamare, bikurikirwa n’abakunzi batandukanye baba bakeneye kumenya ubuzima babayemo.

Ibyo ukoresha izi mbuga ashyiraho, ibikorwa bye bya buri munsi, nibyo bituma hari abantu benshi bamukurikira. Eachamps yakoze urutonde rw’abantu 10 bakurikirwa cyane kuri Instagram mu Rwanda.

1. Shaddy Boo

Shaddy Boo ni umugore uzwi cyane mu Rwanda. Uretse kuba yarahoze ari umugore wa Meddy Saleh uzwi mu gutanganya amashusho y’indirimbo, yagiye yifashishwa n’abahanzi batandukanye mu mashusho y’indirimbo zabo. Azwiho kuba agirana ibihe byiza na bamwe mu bahanzi b’ibyamamare bagenderera u Rwanda barimo Diamond Platnumz, Davido n’abandi.

Muri 2016 yaravuzwe cyane ku mbuga nkorambaga bitewe n’imvugo ‘odeur ya Ocean’ yakoresheje mu kiganiro ku yahoze ari Royal TV. Ari mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram aakab ari nawe uyoboye abandi bose mu Rwanda aho akurikirwa n’abantu ibihumbi 305. Ibyo akunze gusangiza abamukurikira ni amafoto n’amashusho atandukanye yiganjemo amugaragaza ari kubyina acugusa amabuno, ari mu byumba bya hoteli zitandukanye, mu tubari n’inshuti n’andi amugaragaza nk’umugore ubayeho mu buzima buhenze.

2.Meddy

Ngabo Medard uzwi nka Meddy ni umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika. Kuva yatangira kumenyekana muri 2009 yakunzwe n’abantu batari bake biganjemo igitsina gore bitewe n’ijwi n’uburanga bwe. Kuri akurikirwa n’abantu bagera ku bihumbi 238. Amafoto ye bwite n’amashusho y’abakunzi be baba bifashe basubiramo indirimbo ze ni byo akunze gusangiza abamukurikira.

3.The Ben

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben nawe ari mu gatebo kamwe na Meddy (bose bakorera umuziki muri Amerika) ndetse nawe ijwi n’igihagararo bye byahogoje umubare munini w’abakobwa. Benshi bamukundira uburyo yicisha bugufi ku buryo bukomeye. Akurikirwa n’abantu 225 akaba akunze kubereka ibijyanye n’ibikorwa bye bya muzika.

4.Butera Knowless

Butera Ingabire Jeanne (Knowless) ni umugore w’umuririmbyi umaze kubaka ibigwi mu muziki wo Rwanda. Ashyirwa mu bahanzikazi ba mbere mu Rwanda bafite uburanga buhebuje. Akurikirwa n’abantu ibihumbi 211. Akunze gushyiraho amafoto ye, ay’umugabo n’umwana (ntiyerekana isura), inshuti zabo n’andi agaragaza ibikorwa bye bya muzika.

5.Haruna Niyonzima

Uyu mugabo ni umukinnyi w’ikipe y’Igihugu Amavubi akaba anakinira ikipe ya Simba SC yo muri Tanzaniya. Ni umwe mu bakinnyi bakunzwe kandi bubashywe haba mu Rwanda no muri Tanzaniya. Ku rubuga rwa Instagram akurikirwa n’abantu ibihumbi 210 akaba ari nawe mukinnyi ukurikirwa cyane mu bo mu Rwanda. Amafoto menshi akunzen gushyiraho ni aye amugaragaza mu buzima bwe mu ikipe ye, inshuti n’abo mu muryango we.

6.Kate Bashabe

Kate Bashabe kuri instagram akoresha izina rya Katepyt. Ni umukobwa w’ikimero dore ko yabaye Miss MTN mu mwaka wa 2010 ndetse no muri 2012 aba Nyampinga wa Nyarugenge. Ni rwiyemezamirimo, afite iduka ricuruza imyenda n’imitako rya Kabash fashion House.

Kuri Instagram akurikiwe n’abantu ibihumbi 208. Abamukurikira bakunze kubona amafoto ye amaneshi aba yamamaza imyenda icuruzwa mu iduka rye, amashusho ye ari mu myitozo ngoraramubiri, ari mu ndege, cyangwa mu bihugu bitandukanye bya kure cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika.

7.Nana Super Sexy

Uyu ni umugore w’umunyarwandakazi ariko uba mu gihugu cya Uganda. Yagiye agaragara mu mashusho y’indirimbo zitandukanye harimo n’iya Bebe Cool. Ari mu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’amashusho akunze gushyira kuri instagram, abyina indirimbo zitandukanye anyoga ikibuno mu buryo budasanzwe, ku buryo hari n’abavuga ko ntaho atandukaniye n’andi mashusho y’urukozasoni.

Kuri ubu akurikirwa n’abantu ibihumbi 202 babora bahanze amaso ayo mashusho n’amafoto ashyiraho ubutitsa.

8.Dennis Nsanzamahoro

Uyu ni umusore wamenyekanye cyane muri sinema yo mu Rwanda (azwi nka Rwasa), akaba yarigeze kuba n’umunyamakuru. Azwiho cyane kwambara neza nk’uko bikunze kugaragara mu mafoto asangiza abamukurikira. Kuri instagram akurikirwa n’abantu ibihumbi 191.

9.Anita Pendo

Anita Pendo ni umunyamakurukazi wa RBA, akaba Umu-DJ n’umushyushyarugamba ukundwa n’abatari bake, bitewe n’amashagaga aba afite imbere y’imbaga. Uyu mugore witegura kubyara umwana wa kabiri akurikiwe n’abantu ubihumbi 153. Akunze gusangiza abakunzi amafoto ye bwite, imirongo yo muri Bibiliya, amagambo yavuzwe n’abandi, amafoto n’amashusho asekeje.

10. Arthur Nkusi

Uyu musore afatwa nka nomero ya mbere mu gusetsa abantu (comedy). Ni umushyushyarugamba, akaba n’umunyamakuru. Akurikirwa n’abantu bagera ku bihumbi 149 abenshi baba bakurikiye amashusho ye y’urwenya akunda kuhashyira, n’andi mafoto atandukanye.