Print

Young Grace yakuye abantu mu rujijo avuga umusore bakundana [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 10 July 2018 Yasuwe: 2127

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwizwa amafoto atandukanye agaragaza umuraperikazi Young Grace ari kumwe n’umusore witwa Hubert ukinira ikipe ya Heroes bahuje urugwiro. Mu kiganiro UMURYANGO Twagiranye na Young Grace yadutangarije ko ibivugwa hagati ye nuyu musore atari ibanga ahubwo ari ukuri bakundana.

Yagize ati “ [Yego] Nabwo ari ibanga turakundana”

Nyuma yuko Young Grace atubwiye ko akundana na Hubert twamubajije kuby’ ubukwe yigeze kuvuga ko azakorana n’umuzungu mu mpera z’uyu mwaka wa 2018.Aho Benshi bagize amatsiko yo kureba uwo munyamahanga bakundana ndetse ko na nyiri ubwite atigeze ashyira hanze ifoto yabo bari kumwe. Aho bamwe baheze mu gihirahiro bavuga ati “ Young Grace yarafite icyo yashakaga kugeraho.” Mu kiganiro twamubajije kuri aya makuru adusubiza ko ntacyo yabitubwiraho kuko ari ubuzima bwe bwite.

Ati “ Ni ubuzima bwanjye ndumva nacyo ntagutangariza.”

Twakwibutsa ko Young Grace ari umwe mu bahanzi 10 bahatanira irushanwa rya PGGSS 8 aho yatubwiye ko magingo aya ahagaze neza ndetse ari gukora imyitozo myinshi ndetse ko afitiye abafana be agashya azabagezaho taliki ya 14 Nyakanga 2018.