Print

Umwana wavutse afite ijisho rimwe yakorewe irindi mu nyama zo ku nda ye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 July 2018 Yasuwe: 1788

Uyu mwana muto yavukanye uburwayi bwa microphthalmia bwatumye avuka afite ijisho rimwe bituma abaganga bakoresha ubwenge bwabo bamukorera irindi rikozwe mu nyama zo ku nda ye.

Ubwo yari afite umwaka umwe bamukoreye ijisho gusa uburemere bwaryo buramubangamira ndetse butuma igice kimwe cyo mu isura kidakora.
Kubera uburibwe uyu mwana yahoranaga,abaganga bahisemo kurimukuramo bamukorera irindi mu nyama bakuye ku nda ye barimushyiramo ku wa 27 Kamena uyu mwaka

Muri iyi operation yamaze amasaha ane,uyu mwana yaravuwe neza ndetse ahabwa iri jisho rishya gusa azajya asabwa kurihindura buri nyuma y’imyaka 2 uko azajya agenda akura.

Nyina w’uyu mwana Myah witwa Lauren yatakambiye abatuye isi kumufasha kuko nta mikoro afite kugira ngo ajye abonera uyu mwana amafaranga amufasha guhindura iri jisho nyuma y’imyaka 2.

Iyi nndwara ya Microphthalmia n’indwara y’amaso ifata umuntu ari kuvuka bikamuviramo guhuma ijisho rimwe cyangwa se imboni z’umuntu ntizibashe gukora neza aho abasaga ibihumbi 10 ku isi yose bahura n’ubu burwayi.