Print

Rihanna yagaragaye ari gushwana n’umukunzi we byavugwaga ko batandukanye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 July 2018 Yasuwe: 2901

Ubwo aba bombi bari bari batembereye ku mucanga wa Puerto Vallarta muri Mexico ku wa Gatanu w’icyumweru cyashize,aba bombi bafotowe bari gutongana ndetse bananyuzamo bagatungana intoki nk’abashaka kurwana.

Rihanna w’imyaka 30 na Hassan w’imyaka 29 batangiye kuvugwa mu rukundo muri Kamena 2017 ubwo ibinyamakuru byo hirya no hino ku isi byavugaga ko Rihanna akunda gusura cyane uyu muherwe.

Muri aya mafoto yashyizwe hanze,yagaragaje Rihanna yambaye Bikini ku mucana yicaye ari gusomera uyu mugabo w’umuherwe nawe agacishamo akamusubiza kugeza ubwo Hassan yafashe inzira arigendera.

Mu mezi make ashize nibwo byongeye kuvugwa ko aba bombi batakivuga rumwe gusa ntihagira ugira icyo abivugaho cyane ko banakundana nta n’umwe muri bo bombi watangaje ko bari mu rukundo.

Hassan watandukanye n’umugore we yarangiza akikundanira na Rihanna,avuka mu muryango w’abaherwe bo muri Saudi Arabia ndetse bivugwa ko ari we uzaragwa imitungo ya Abdul Latif Jameel uzwi mu baherwe ba mbere muri iki gihugu.