Print

Fiston wateye gapapu Platini akamutwara umukunzi yaje kumusura i Kigali [IFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 10 July 2018 Yasuwe: 4205

Muri Mutarama 2017 ni bwo byamenyekanye ko Platini wo muri Dream Boys yatandukanye na Diane Ingabire biteguraga kurushinga, iyi nkuru ijya kwamamara yakurikiwe n’indi yuko uyu mukobwa yamaze gusimbuza Platini umusore uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzwi nka Fiston aho kuri uyu wa mbere uyu musore yafashe rutema ikirere yerekeza mu Rwanda gusura umukunzi we.

Amakuru avuga ko Fiston yaje gusura Diane mu Rwanda yavanyagaragaye ku mbuga nkoranyambaga zaba bombi uyu mukobwa yagaragaje ibyishimo atewe no kuba umukunzi we yaje kumusura hano mu Rwanda.

Muri gahunda zazanye Fiston mu Rwanda harimo kuba aje gusura umuryango we ndetse no gusura Diane basanzwe bari mu rukundo gusa magingo aya aba bombi ntibari bashyira hanze ibijyanye n’ubukwe bwabo. Dore ko mbere yuko Diane atandukanye na Platini byavuzwe ko bari bagiye gukora ubukwe nubwo ntagihamya nimwe yigeze ibyemeza.