Hari mu kwezi kwa gatatu umwaka washize wa 2017 nibwo abaturage bo muri aka kagari bagabweho igitero cy’itsinda ry’amabandi yitwaje intwaro gakondo, arasahura anakomeretsa bamwe mu baturage.
Icyo gihe ubuyobozi bw’umurenge wa Kibirizi bwabwiye TV1 na Radio1 ko bwafashe ingamba zo kurara amarondo mu buryo bufatika.
Aya mabandi yitwaje intwaro gakondo yongeye kugaruka mu ijoro ryakeye muri imwe mu midugudu gize aka kagali ka Muyira, basaba abaturage ibyangombwa by’ubutaka na mituelle ndetse n’indangamuntu.
Abagabye iki gitero kandi ngo banakubise umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagali ka Muyira, nyuma y’induru no gutabaza irondo n’inzego z’umutekano, aba bajura bahise biruka baburirwa irengero.
TV1 na Radio1 byagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’ubw’umurenge ariko ntibyaboneka ntibwaboneka, cyakora amakuru akaba avuga ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagali ka Muyira nyuma yo gukubitwa n’iri tsinda ry’amabandi, yahise ajyannwa ku bitaro bya Kaminuza i Huye.
Rwose ibintu bimeze nabi muraka kagali burimwaka udutsiko twamabandi turahibasira cyane cyane mugihe cyimpeshyi .kuberako haba namashyamba manini yibihuru biraborohereza kwihisha bakagaba ibitero nijoro.
Ngo ni agatero mwabyise igitero cg ko ntacyabaye bikarangira