Print

Cristiano Ronaldo yamaze kwerekeza mu ikipe ya Juventus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 July 2018 Yasuwe: 1847

Ronaldo wari umaze imyaka 9 muri Real Madrid ndetse ayitsindiye ibitego 450 mu mikino 438 harimo hat tricks 44, yamaze gusinyira Juventus amasezerano y’imyaka 4 aho azajya ahabwa akayabo ka miliyoni 30 ku mwaka.

Ronaldo yananiwe kumvikana na perezida wa Real Madrid wamubeshye ko azamwongerera umushahara akarusha Lionel Messi na Neymar bamurushaga,birangira atabikoze.

Mu ibaruwa Ronaldo yandikiye abakunzi ba Real madrid yababwiye ko ahisemo gusohoka muri Real madrid kugira ngo atangira ubundi buzima bushya mu mwuga we.

Abakinnyi batandukanye barimo Khedira n’abandi bo muri Juventus bishimiye kuza kwa Cristiano Ronaldo mu gihe Ramos na bagenzi be bo muri Real madrid bashimiye iki cyamaamre ibikombe cyahesheje Real Madrid.

Ronaldo yahuye na perezida wa Juventus Andrea Agnelli kuri uyu wa Kabiri saa sita mu Bugereki aho ari mu biruhuko n’u bahita barangiza ibiganiro.

Ronaldo yafashije Real Madrid gutwara ibikombe 16,birimo UEFA Champions League 4,shampiyona La Liga 2,Copa del Rey 2 ndetse yatwariyemo Ballon d’or 4.