Print

Ubufaransa bukatishije itike yo kwerekeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 July 2018 Yasuwe: 1018

Muri uyu mukino wabereye ku kibuga Krestovsky Stadium,Ubufaransa bukubise Ububiligi igitego 1-0 cyatsinzwe na Samuel Umtiti n’umutwe ku mupira wari uturutse muri koluneri yatanze Marouane Fellaini, ku munota wa 51.

Ubufaransa bugeze ku mukino wa nyuma bwaherukagaho mu mwaka wa 1998

Umutoza w’Ububiligi yabanje mu kibuga abakinnyi 3 bakina ku mwanya umwe barimo Marouane Fellaini,Axel Witsel na Moussa Dembele kugira ngo azibire impande z’Ubufaransa ndetse anige hagati h’Ubufaransa hari harangajwe imbere na N’gol’o Kante gusa ntibyamuhiriye kuko asezerewe muri ½ cy’irangiza.

Ubufaransa bwaherukaga gutwara igikombe cy’isi mu mwaka wa 1998 bwitwaye neza muri uyu mukino ndetse bubasha guhagarika abakinnyi bakomeye b’Ububiligi barimo Eden Hazard na Kevin de Bruyne.

Ubufaransa bugomba gutegereza ikipe izarokoka hagati y’Ubwongereza na Croatia ku munsi w’ejo,bakazahurira ku mukino wa nyuma taliki ya 15 Nyakanga 2018.

Abakinnyi babanje mu kibuga:
France: Lloris, Pavard, Varane, Umtiti, Lucas, Pogba, Kante, Mbappe, Griezmann, Matuidi (Tolisso), Giroud (Nzonzi)

Belgium: Courtois, Alderweireld, Kompany, Vertonghen, Chadli (Batshuayi), Dembele (Mertens), Witsel, Fellaini (Carrasco), De Bruyne, Lukaku, Eden Hazard.