Print

Rayon Sports yakiriwe n’abantu mbarwa igeze I Kigali

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 July 2018 Yasuwe: 2094

Iyi kipe yandagajwe na AZAM FC ku munsi w’ejo itsinzwe ibitego 4-2 mu mukino wa ¼ wa CECAFA Kagame Cup, yageze mu Rwanda ntiyakirwa nk’umwami nkuko byagenze ivuye muri Mozambike kuko nta mufana n’umwe wagaragaye I Kanombe.

Umunyamabanga wa Rayon Sports Itangishaka King Bernard na Perezida w’abafana ba Rayon Sports Muhawenimana Claude ni bo bayakiriye ubwo yari igeze I Kanombe.

Mu mukino wa ¼ cy’irangiza wa CECAFA Kagame Cup 2018 wabaye ku munsi w’ejo, Rayon Sports yandagajwe bikomeye na AZAM FC ku bitego 4-2, byose byatsinzwe n’umukinnyi umwe witwa Shabani Idd mu gihe Rayon Sports yatsindiwe na Rwatubyaye na Djabel.

Rayon Sports igiye gukomeza imyiteguro y’ umukino wa gatatu wo mu itsinda D rya CAF Confederations Cup izakiramo USM Alger yo muri Algeria tariki ya 18 Nyakanga 2018 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.