Print

Rihanna nyuma yo gutangaza ko yatandukanye n’umukunzi we bagaragaye basomana [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 11 July 2018 Yasuwe: 2274

Mu kwezi gushize nibwo byari byatangajwe ko umuhanzikazi Rihanna yatandukanye burundu na Hassan Jameel, umuherwe w’umwarabu bari bamaze iminsi bakundana, gusa kuri ubu bongeye gutungurana nyuma yo kugaragara bari kumwe bagirana ibihe byiza by’urukundo.

Nk’uko tubikesha METRO yatangaje ko kuri uyuwa tariki ya 6 Nyakanga 2018, nibwo Hassan Jameel yagaragaye mu munyenga w’urukundo na Rihanna ku mwaro w’i Puerto Vallarta muri Mexico aho bagiye kuruhukira.

Ibi bije nyuma yuko mu kwezi kwa Kamena aribwo hakwirakwijwe inkuru hanze zivugako Rihanna yatandukanye n’uyu musore bakundana ,gusa nyuma yuko aya mafoto agiye hanze ubu inkuru igezweho iravuga ko Rihanna yarafite intego ashaka kugeraho nyuma yo kuvuga ko atagikundana na Hassan Jameel.

REBA AMAFOTO:




Comments

Gatare 11 July 2018

Kuba mu munyenga wirirwa ugurisha umubiri imana yaguhereye ubuntu,ni ugutekereza nabi.Ejo uyu Rihanna azaba ari umukecuru nta muntu umureba.Imana idusaba gukoresha ubuto bwacu (youth) mu gukorera imana (Umubwiriza 12:1).Abantu millions and millions bahitamo kwishimisha mu busambanyi.Ku munsi w’imperuka,imana izabarimbura bose.Ntacyo bimaze kwishimisha ukora ibyo imana itubuza,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka.Nukugira ibitekerezo bigufi.