Print

Perezida Emmanuel Macron yakoze igikorwa cyashimishije abakinnyi b’Ubufaransa [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 July 2018 Yasuwe: 5303

Uyu muperezida uri mu bakundwa na benshi mu rubyiruko,yaraye asanze mu rwambariro abakinnyi abashimira akazi gakomeye baraye bakoze basezerera Ububiligi bwagaragaje ubudashyikirwa muri iyi mikino y’igikombe cy’isi iri kubera mu Burusiya.

Umtiti yafashije Ubufaransa kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi 2018

Ubufaransa bwaraye butsinze Ububiligi igitego 1-0 cyatsinzwe na Samuel Umtiti n’umutwe ku mupira wari uturutse muri koluneri yatewe neza na Antoine Griezmann ku munota wa 51.

Abafana b’Ubufaransa bazengurutse umujyi mu byishimo bidasnzwe

Ubufaransa bugomba gutegereza ikipe izarokoka hagati y’Ubwongereza na Croatia ku munsi w’ejo,bakazahurira ku mukino wa nyuma taliki ya 15 Nyakanga 2018.