Print

Croatia itsinze Ubwongereza isanga Ubufaransa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 July 2018 Yasuwe: 1201

Ubwongereza bwari bwitezwe na benshi mu batuye isi ntibubashije kwitwara neza kuko Croatia iturutse inyuma ibatsinda ibitego 2-1 nubwo aribwo bwari bwabanje igitego hakiri kare.

Ku munota wa 5 w’umukino nibwo Ubwongereza bwafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Kieran Trippier kuri Coup Franc yatanzwe nyuma y’ikosa Luka Modric yakoreye Dele Alli hafi y’izamu rya Danijel Subasic.

Ubwongereza bwakomeje gukina umukino mwiza ndetse burusha bigaragara Croatia mu gice cya mbere gusa ntibwabasha kwinjiza igitego cya kabiri.

Mu gice cya kabiri Croatia yaje yariye karungu ndetse abakinnyi bayo bakuze batangira kwiharira umupira Ubwongereza busubira kurinda izamu byatumye ku munota wa 68 Ivan Perisic yishyura igitego ku mupira mwiza yahawe na Sime Vrsaljko.

Ubwongereza bwahuye n’ikibazo cy’abakinnyi b’imbere batabonye imipira ihagije ndetse abakinnyi nka Lingard na Kane ntacyo babufashije nubwo bari bitezwe cyane mu gihe umutoza Dalic wa Croatia yari yapanze gutsindira mu nyongera kuko atigeze asimbuza na rimwe mu minota 90 isanzwe y’umukino.
.
Nyuma y’iminota 90,hongeweho iminota 30 ya kamarampaka yabanje yiharirwa n’Abongereza ndetse Croatia isubira inyuma kurinda izamu gusa iminota 15 ya mbere irangira nta gitego kibonetse ku mpande zombi

Iminota 15 yarangiye nta gihindutse byatumye umutoza wa Croatia asaba abakinnyi be gushaka igitego biza kubahira ku munota wa 109 ubwo Mario Mandzukic yacaga mu rihumye ba myugariro b’Ubwongereza barimo John Stones na Harry Maguire ashyiramo igitego cya kabiri.

Croatia yaherukaga muri ½ cy’irangiza mu mwaka wa 1998,igasezererwa n’ubufaransa bwari mu rugo itsinzwe ibitego 2-1,igiye guhurira nabwo ku mukino wa nyuma uzaba ku cyumweru saa kumi n’imwe kuri stade ya Luzhniki mu mujyi wa Moscow.