Print

Umuraperikazi Cardi B yashyize hanze amafoto yambaye ubusa nyuma yo kwibaruka imfura ye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 July 2018 Yasuwe: 2045

Umuraperikazi Cardi B uri mu bahanzi bari kuzamuka neza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yibarutse umwana wa mbere w’umukobwa yise Kulture Kiari Cephus ku munsi w’ejo ndetse ahita ashyira hanze amafoto ye yambaye ubusa atwite.

Cardi B n’umugabo we Offset babyaranye umukobwa bise Kulture Kiari Cephus

Uyu Belcalis Almanzar uzwi w’imyaka 25 yaciye igikuba nyuma yo gushyira hanze aya mafoto kandi ari umubyeyi aho benshi banenze uyu muco.

Cardi B yatangaje ko yibarutse umukobwa abinyujije ku rubuga rwa Instagram akoresha ifoto yafotowe mu birori bya Bridal Shower byamuteguriraga kubyara.

Uyu Offset wabyaranye na Cardi, n’umuhanzi uririmba mu itsinda ririmba Hip Hop ry’abasore 3 rizwi nka Migos.Aba bombi bashyingiranywe mu ibanga muri Nzeri, umwaka ushize.

Cardi B yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Bodak Yellow”, “Girls Like You” ft. Maroon 5; “I Like It” ft. Bad Bunny & J Balvin; “MotorSport” ft. Nicki Minaj & Migos ndetse na “No Limit” ft. G Eazy, A$AP Rocky, French Montana, Juicy J, Belly.