Print

Kigali: Moto yahiriye mu muhanda irakongoka nyirayo atega indi ahunga

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 July 2018 Yasuwe: 1956

Ababonye iyo mpanuka batangarije Kigali Today, ko batasobanukiwe icyayiteye kuko babonye umuntu warutwaye moto igatangira gushya akayivaho yiruka akayijugunya hirya y’umuhanda.

Umwe yagize ati Twagiye kubona tubona moto yagendaga mu muhanda itangiye gushya ihereye hamwe umuntu akandagira atwaye, uwari utwaye ahita ayivaho ayisunikira mu muferege irashya irakongoka."

Uwo wabonye impanuka iba,yakomeje avuga ko mu gihe bageragezaga gutabara ngo barebe ko iyi moto yazima itarakongoka, ngo bahindukiye ngo barebe niba nyirayo agihari bamubona yurira moto arigendera nta kintu na kimwe avuze.

Polisi y’Igihugu ishinzwe umutekano wo mu muhanda, ihora igira inama abatwara ibinyabiziga guhora babigenzura mbere yo kubishyira mu muhanda.
Ibyo bituma hirindwa impanuka nk’izo za hato na hato zitungurana zikaba zanahitana ubuzima bw’abantu.