Print

Umukobwa yarumwe n’igifi cya shark ubwo yashakaga kwifotoreza mu mazi yambaye Bikini [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 July 2018 Yasuwe: 2444

Uyu mukobwa yavuye mu mazi ari kuvirirana ku kuboko nyuma yo kurumwa na shark gusa ku bw’amahirwe ntiyaciye ukuboko kwe.

Uyu mukobwa wiga ibijyanye n’ubuganga yatabawe n’umugabo usanzwe ari inshuti ya papa we warimo amufata amafoto yifuzaga gushyira ku rubuga rwa Instagram.

Uyu mukobwa urimo gukira yagaragaje inkovu nini iri ku kuboko kwe aho yavuze ko iyi shark yamrumye ukuboko irangije imumanura hasi mu mazi kubw’amahirwe ararokoka.

Yagize ati “Shark yaraje induma ukuboko inkuru injyana mu mazi hasi.Nagerageje kwiyaka iyi fi uko nshoboye kose kubw’amahirwe mbigeraho.Ni amahirwe kuba ngifite ukuboko kwanjye.”

Katarina wiga muri kaminuza ya Miami yarumwe n’iki gifi kinini ubwo yari mu biruhuko muri Bahamas ari kumwe n’inshuti ye ndetse n’umuryango we.