Print

Reba amafoto ya Perezida wa Croatia uvugwaho kuba ari we ngo uteye neza mu baperezida bose ku isi

Yanditwe na: Muhire Jason 12 July 2018 Yasuwe: 7141

Uyu mudamu yinjiye muri ku mwanya w’Ubuyobozi muri Gashyantare 2015, ntabwo yita ku by’imyaka afite 50 y’amavuko afite cyangwa umwanya w’icyubahiro afite, aryoshya ubuzima nk’abandi bantu bose basanzwe kandi yambaye imyenda ya bikini benshi batajya bavugaho rumwe.

Mu mwaka ushize ubwo uyu mudamu yabaga Perezida wa kane akanaba ari uwa mbere w’umugore uyuboye Croatia, hari indi foto ye muri bikini ku mucanga yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga maze abantu benshi batangazwa n’uburyo ari aberwa n’umwambaro wa Bikini.

Mu Kuboza kwa 2015 kandi uyu mu Perezida yongeye gushyushya imbuga nkoranyambaga. Aha umugabo witwa Ivan Zvonimir yari ariguhabwa igikombe cya Croatian Helsinki Committee for Human Rights leader, ubwo uyu mu Perezida yamuhoberaga, barigufata ifoto ipantaro ya nyamugabo yaramucitse igwa hasi .

Sibyo gusa kuko uyu muyobozi yagaragaye ku mukino wahuje Croatia n’ uburusiya aho yagaragaye mu myenda y’ikipe y’igihugu ndetse yishimira buri gitego ndetse yatunguye abakinnyi b’ikipe ye ubwo yabasangaga mu rwambariro bakishimira intsinzi bakuye ku Burusiya.

Grabar wari wicaye mu myanya y’icyubahiro ari kumwe na perezida wa FIFA Gianni Infantino na minisitiri w’intebe w’Uburusiya Dmitry Medvedev yahaye urugero abandi bakuru b’ibihugu banze gusura amakipe yabo mu gikombe cy’isi.

Benshi bishimiye ukuntu yari yambaye umwenda w’igihugu n’ipantalo ya siporo aho kwambara nk’umunyacyubahiro aho yishimiye ibitego bya Croatia mu buryo budasanzwe ndetse agasuhuzanya na Medvedev ku bitego by’Uburusiya.

Nyuma y’itsinzi y’ikipe ye yakuye ku Bwongereza ubu inkuru igezweho ku mbuga nkoranyambaga n’amafoto agaragaza uyu mugore yambaye umwenda wa Bikini aho bari kumushima bavuga ko kuba bayoborwa n’umuyobozi mwiza ndetse ubashyigikira ko ari ishema ku ikipe y’igihugu ndetse bagashimangira ko uyu mugore ateye neza kurusha abandi bakora akazi nkake ku isi .

REBA AMAFOTO YAMBAYE BIKINI: