Print

Chelsea FC yamaze kwirukana umutoza wayo Antonio Conte

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 July 2018 Yasuwe: 1332

Antonio Conte wagize intangiriro nziza ubwo yaheshaga Chelsea igikombe cya shampiyona mu mwaka we wa mbere muri 2017,yirukanwe uyu munsi kubera umusaruro mubi yagize mu mwaka w’imikino ushize watumye abura mu makipe 4 ya mbere akina UEFA Champions League.

Sarri niwe uhabwa amahirwe yo gusimbura Conte

Conte niwe wazanye uburyo bwo gukinisha ba myugariro 3 bitanga umusaruro aho byamufashije gutwara igikombe cya shampiyona yesuye ibihangange ndetse mu mwaka we wa kabiri atwara FA Cup.

Antonio Conte wananiwe kubana neza n’abakinnyi be,yirukanwe amaze iminsi mike atangiye imyitozo yo kwitegura umwaka w’imikino uri imbere aho yatangiye ku wa Gatandatu.

Uyu Mutaliyani wagiraga igitsure cyane, yirukanye Diego Costa batumvikanaga ndetse arekura umukinnyi Matic bituma abafana benshi bamwinuba,ndetse na bamwe mu bakinnyi ba Chelsea batangira kwivumbura byatumye yirukanwa aho agomba guhabwa miliyoni 9 z’impozamarira.

Biravugwa ko Maurizio Sarri ashobora kumusimbura ndetse agahabwa inshingano zo kugumana abakinnyi 2 bakomeye barimo Eden Hazard na Thibaut Courtois bivumbuye bashaka kujya muri Real Madrid.

Mu masaha ya nyuma ya saa sita nibwo Conte yirukanwe ndetse abakinnyi bahabwa ikiruhuko aho bazagaruka Sarri yasinye we n’umwungiriza we Gianfranco Zola.