Print

Rwamagana: Abaturage barimo kwamburwa amasambu yabo kubera amabuye y’ agaciro

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 13 July 2018 Yasuwe: 823

Nyuma yo kubona ko mu butaka bwabo bwite harimo amabuye y’agaciro, aba baturage ubwabo biyemerera ko batangiye kujya bayacukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Nyuma yaho inzego z’ubuyobozi hamwe na sosiyete yitwa PIRANI isanzwe icukura amabuye y’agaciro mu mirenge itandukanye y’akarere ka Rwamagana ngo baje kubahagarika hanyuma aba baturage barabyemera.

Mu gihe rero bari bategereje ko habaho ubwumvikane ku bijyanye n’uburyo ubwo ubucukuzi bwakorwa hatagize ubangamirwa, aba baturage ngo batunguwe no kubona abarinzi ba sosiyete ya PIRANI baza gucunga umutekano ku butaka bwite bw’aba baturage ndetse bababuza no kugira ikindi bakoreramo, ibyo bavuga ko batasobanukiwe impamu yabyo.

Aba baturage barasaba ko bahabwa ingurane bakimuka aha hantu hanyuma kugirango iyo sosiyete isanzwe ikora ibikorwa by’ubucukuzi ikomeze ibikorwa byayo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Munyiginya BYARUHANGA John Bosco avuga ko ku bufatanye n’iyo sosiyete ngo iki kibazo barimo kugishakira igisubizo mu rwego rwo gukumira ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu kajagari bukaba bushobora no guteza impanuka.

Hirya no hino mu bice bitandukanye bikorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hakunze kugaragara kudahuza hagati y’abaturage n’abakora ubu bucukuzi, akenshi hakaba hakunze kuvugwa ibijyanye n’ingurane no kubangamirwa n’ibikorwa by’ubucukuzi rimwe na rimwe bihungabanya ubuzima bw’abaturage nko gusiga inzu zabo mu manegekabitewe no kudasiba ibyobo biba byaracukuwemo amabuye bigasigara birangaye bikaba byateza impanuka.

Src: TV1