Print

Abajyanama b’ ubuzima ngo bima abaturage imiti bakayicuruza muri za Farumasi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 13 July 2018 Yasuwe: 457

Aba baturage bavuga ko bajya kwivuza mu bajyanama b’ubuzima bakababwira ko nta miti ihari gusa ngo bakaba bafite amakuru yemeza ko abajyanama b’ubuzima babima iyo miti nyuma ngo bakayigurisha mu bacuruza imiti harimo muri za Farumasi n’ahandi.

Aba baturage bavuga ko ibyo bibagiraho ingaruka zirimo gutinda gukira ndetse no gushaka amafaranga yo kugura imiti mu gihe hari iy’ibanze leta iba yarabageneye binyuze mu bajyanama b’ubuzima. Barasaba ko ababishinzwe ko bakurikirana iki kibazo kugira ngo gicike burundu.

Umwe mu bajyanama b’uzuima waganiriye na TV1na Radio1 yahakanye yivuye inyuma ibyo bashinjwa n’abaturage ashimangira ko ingeso nk’iyo ntayo bagira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwurire RWAGASANA Jean Claude nawe yavuze ko icyo kibazo ari ubwa mbere acyumvise gusa yizeza abaturage ko agiye kugikurikirana.

Nyuma y’amahugurwa bahabwa, ubusanzwe abajyanama b’ubuzima bahabwa inshingano zo kuba abafashamyumvire mu by’ubuzima, bakaba batanga ubufasha bw’ibanze hirya no hino mu midugudu nko kuba bavura indwara mu gihe zitararengerana zirimo Malariya, kubabara umutwe n’izindi.

Abajyanama b’ubuzima kandi bagira n’uruhare mu kwigisha umuryango uburyo buboneye bwo kuboneza urubyaro no gukurikirana imikurire y’abana, bagatanga n’izindi nama zigamije imibereho myiza y’umuryango.