Print

Real Madrid iri gushaka abakinnyi 2 bakomeye bo gusimbura Cristiano Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 July 2018 Yasuwe: 1524

Ku ikubitiro,ikipe ya Real Madrid yamaze gushora akayabo ka miliyoni 150 z’amapawundi mu ikipe ya Chelsea aho ishaka umukinnyi Eden Hazard wifujwe na Zinedine Zidane akarinda ava muri iyi kipe atamuguze.

Neymar wahoze ari umukinnyi wa FC Barcelona ashobora kwerekeza muri Real Madrid

Real Madrid irashaka kurekura akayabo ka miliyoni 200 z’amapawundi ku munya Brazil Neymar ukinira PSG aho Florentino Perez yifuza kongera kubaka ikipe ikomeye yatwara igikombe cya shampiyona La Liga cyamubereye ingorabahizi.

Hazard arifuza kwerekeza muri Real Madrid

Eden Hazard aherutse gutangaza ko nta mukinnyi Real Madrid yahamagara ngo ayime amatwi byatumye benshi bemeza ko nta kabuza uyu Mubiligi ashobora kwerekeza I Madrid gusimbura Ronaldo.

Aho ibintu bikomereye ni kuri Neymar kuko PSG nayo n’ikipe ikomeye ifite amafaranga menshi ndetse itifuza gutakaza abakinnyi bayo bakomeye aho byitezwe ko Perez azarekura inoti iremereye cyane.

Nkuko byemezwa n’ikinyamakuru Marca kizwiho kugira amakuru y’impamo ya Real Madrid,cyavuze ko Eden Hazard na Neymar aribo bari imbere mu bakinnyi Real Madrid yifuza aho ku mwanya wa 3 haza Kylian Mbappe na James Rodriguez bifuza kugarura.


Comments

Iribuka ezechiel 11 September 2018

eden hazard