Print

Umugabo yifashe Selfie ari kumwe n’imirambo y’abantu benshi barumirwa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 July 2018 Yasuwe: 2419

Aya mafoto yagaragaje uyu mugabo ari kureba muri camera inyuma ye hari imirambo y’abagabo batatu barambaraye hasi nyuma y’aho ipikipiki yari ibatwaye yakoraga impanuka.

Polisi ikimara kubona kubona aya mafoto,yatangaje ko iyi mirambo ari iya abagabo 3 bari hagati y’imyaka 25 na 30 bari ku moto mu gace ka Rajasthan bakaza kugongwa na bisi yari itwaye abanyeshuli.

Nyuma yo kugongwa n’iyi modoka,hahise haza abantu benshi ntibagira icyo bafasha aba bagabo 3 bari bakomeretse cyane ahubwo bifatira amafoto, bibaviramo urupfu nkuko byatangajwe na polisi.

Uyu mugabo wifotoye ari kumwe n’iyi mirambo yibasiriwe cyane ndetse aratukwa nkuko byagiye bigaragara mu butumwa abantu benshi bagiye bashyira kuri iyi foto.