Print

Dore ibintu 5 bigaragaza umusore ukunda umukobwa yishakira kumusambanya gusa nta rukundo

Yanditwe na: Muhire Jason 13 July 2018 Yasuwe: 3739

Twagerageje kubakusanyiriza bimwe mu bintu biranga umusore udakunda abakobwa kugeza naho iyo hagize umukunda amubabaza iteka.

Dore ibiranga bene uwomusore:

1.Ahora iteka akwibutsa ko ari umugabo

Nibyo koko uri umugore ni byo bigomba kukunyura, ariko niba uwo ukunda ahora akubwira iteka ubushobozi bw’abagabo gusa ntiyite k’ubushobozi bw’abagore ashobora kuba adakunda igitsina gore habe na mba.

2 .Uzahora wumva avuga ko abagore ntacyo bashoboye

Aha uzajya wumva akubwira ko nta kintu kizima umugore yakora ngo kibe kizima agahora avuga ko abagabo ari bo bagize Isi, niba ufite nk’uyu ushatse watangira kumuvaho

3. Azagucecekesha mugihe ari kumwunganira mu bitekerezo

Ntazigera yifuza kumva ikikuvamo cyaba igitekerezo cyangwa inyunganizi ahora yumva ko ari we ufite ijambo rya nyuma ko wowe ntacyo wamugiramo inama.

4. Azakunda gutesha agaciro abagore abita abasazi n’imburamumaro

Ikizakubwira ko umugabo adakunda abagore nuko iteka ahora avuga ko abagore ari abasazi ikiza rero nuko wagenda hakiri kare ataragusaza kuko ntuzigera ubona urukundo rwe na gato

5. Uzumva akubwira ko ubukwe ntacyo buvuze kuri we

Kubijyanye n’ubukwe azahora akubwira ko atasezerana n’umugore kuko abona ko byaba bisa nabi cyane ndetse ko ari ukwangiza umutungo.

Igihe cyose uzabona ibimenyetso nkibi k’umusore wakunze uzahite ubivamo hakiri kare ibintu bitarakara kuko wababara kurushaho.


Comments

Ngaho 14 July 2018

Mwandika ubusa mugasetsa!