Print

Rusizi: Ivumbi rituma abayobozi bategerera abaturage

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 14 July 2018 Yasuwe: 770

Ubuyobozi bw’uyu murenge butangaza ko usibye aba baturage ribangamiye ngo nta muyobozi woroherwa no kugera ku baturage kubera iri vumbi riri muri uyu muhanda.

Ni ivumbi riterwa n’imodoka nini zitwara nyiramugengeri ku ruganda ruyitunganyamo ingufu z’amashanyarazi ruherereye muri uyu murenge, kuko ngo iyo izi modoka ziri gutambuka zitumura ivumbi ryinshi rikinjira mu nzu z’abaturage baturiye umuhanda ndetse rikanababuza guhumeka.

TV1 yatangaje ko iri vumbi kandi ngo ryatumye bamwe mu bari bafite inzu z’ubucuruzi hafi y’uyu muhanda bazifunga abandi zibatera indwara z’ubuhumekero, bakaba basaba inzego z’ubuyobozi kubafasha nibura uyu muhanda ukajya usukwamo amazi mbere yuko izi modoka zitangira gukora na nyuma yuko zisoje akazi.

Ingabire Joyeux umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nzahaha we avuga ko iki kibazo atari abaturage kibangamiye gusa ahubwo ko nabo ubwabo nk’abayobozi batajya babona uko bajya gusura abaturage bitewe n’iri vumbi.
Uyu muyobozi avuga ko bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa GISHOMA PIT PLANT babasaba ko hashakwa imodoka zizajya zihavomerera amazi mbere yuko batangira akazi ndetse no mu masaha ya saa sita na nyuma y’akazi mu rwego rwo gufasha abahatuye kugira ubuzima bwiza kuko bigaragara ko hatagize igikorwa abahaturiye n’abahagenda bazarwa indwara nyinshi zitewe n’iri vumbi.

Byagorana ko aha muri aka gace uhabona umuturage ufite isuku ku mubiri ndetse no ku myambaro kuko abana bavuye ku ishuri baba buzuye ivumbi kimwe n’inzu z’abaturage, ibimera bihegereye kugeza no k’uburiri bwa bamwe hose haba hugarijwe n’umwanda uterwa n’iri vumbi.


Comments

ruvuyanga 15 July 2018

ubwose abakoreramo (mu ruganda imbere)bo byifashe bite?