Print

Muhanga: Ya mabandi yitwaza intwaro amaze gukomeretsa bane mu cyumweru kimwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 14 July 2018 Yasuwe: 3274

Bwaba ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga ndetse n’ubw’ingabo bwagiranye ibiganiro na bamwe mu batuye uyu murenge wa Shyogwe ntibwemera ko abakoze ibi ari abagizi nabi ku rwego aba baturage babikekaho ahubwo bavuga ko ari ibisambo kandi ngo nta cyo bakora mu gihe aba baturage baba bafatanyije n’inzego z’ umutekano.

Bamwe mu batuye muri uyu murenge basanga abakomerekeje aba bantu batari abajura kuko ngo nta kintu na kimwe babibye kandi bari babifitiye ubushobozi.
Aha ni ho bahera basabira abanyerondo kwemererwa kwitwaza intwaro gakondo nk’izo bamwe muri aba bise abagizi ba nabi baba bitwaje.

Mu ijoro ryakeye ku wa Kane n’iryakeye kuri uyu wa Gatanu na bwo tumwe mu duce two mu murenge wa Shyogwe turimo n’akatewe ku wa Kabiri twongeye guterwa.
Icyakora bwo abadutuye bavuga ko abaduteye bashobora kuba ari abajura bitewe n’uko hari ibyo bibye ndetse ngo hari bimwe mu bikoresho bafatanwe.

Aya mabandi akunzwe kwigabiza uduce dutandukanye two mu turere turimo Huye, Gisagara, Muhanga, na Nyaruguru.

Guverineri w’ intara y’ amagepfo Marie Rose Mureshyankwano yavuze ko uturere twose tw’ amagepfo tugiye gushyirirwaho uburyo bworoshye bw’ itumanaho kuko aya mabandi atera akarere kamwe agahungira mu kandi aho avuye ntibabashye guhita batumanaho n’ aho bageze ngo bafatwe.

Gusa ku rundi ruhande ubuyobozi bw’ ingabo mu ntara y’ amagepfo buvuga ko hari abaturage bakorana n’ aya mabandi kuko yabijeje ko azabakuriraho uburetwa bwa mituelle akanashakira akazi abaturage babashomeri.