Print

Jose Mourinho yibasiriye Raheem Sterling kubera imyitwarire ye mu gikombe cy’isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 July 2018 Yasuwe: 1390

Uyu mutoza uri gusesengura imikino kuri TV y’Abarusiya yitwa RT,yavuze ko Raheem Sterling yakinnye nabi mu gikombe cy’isi kuko mu mikino 6 atigeze atsinda igitego cyangwa ngo agore amakipe bahuye.

Mourinho yavuze ko Sterling yitwaye nabi

Yagize ati “Ntiyigeze akina neza ku buryo yari gutuma abakinnyi nka Jamie Vardy, Danny Welbeck, na MarcusRashford bicazwa ku ntebe kandi barashoboraga kwitwara neza kumurusha.

Mourinho yavuze ko umutoza w’Ubwongereza yakagombye kuba yarahaye abakinnyi batabonye igihe cyo gukina umwanya bagakina ku munsi w’ejo mu mukino batsinzwemo n’Ububiligi ibitego 2-0.

Raheem Sterling aheruka gutsindira igitego Ubwongereza mu Kwakira 2015 ariko yahawe umwanya uhagije wo gukina mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka mu Burusiya.