Print

Barack Obama yongeye gusura Kenya

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 15 July 2018 Yasuwe: 2029

Akigera ku kibuga cy’indege, yerekeje ku ngoro y’umukuru w’igihugu i Nairobi aho agomba guhura na Perezida Uhuru Kenyatta ndetse n’umuyobozi w’abatavuga rumwe na Leta, Raila Odinga.

Citizen TV yatangaje ko umutekano wakajijwe mu mujyi wa Nairobi na Kisumu.

Biteganyijwe ko uruzinduko rwa Obama azarusoza kuri uyu wa Mbere nyuma yo kwitabira umuhango wo gufungura ku mugaragaro ikigo cy’imikino n’ubumenyingiro cyubatswe n’umuryango Sauti Kuu Foundation washinzwe na mushiki we, Auma Obama.

Uyu muhango uzabera mu gace Kogelo ku ivuko ry’abakurambere ba Obama.

Obama azava muri Kenya ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere aho azahita yerekeza muri Afurika y’Epfo mu bikorwa bigamije kwizihiza isabukuru ya Nelson Mandela. Muri iki gihugu kandi azaganira na Perezida Cyril Ramaphosa.

Mu gace ka Kogelo abanyabugeni bagiye bashushanya Obama ku nzira, mu gihe utubari tumwe turi gukurura abakiliya twamamaza ko dufite ikinyobwa cyitwa Obama nkuko CNN yabitangaje.

Obama yaherukaga muri Kenya mu mwaka wa 2015.