Print

Ubufaransa bwegukanye igikombe cy’isi bwaheruka 1998

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 July 2018 Yasuwe: 2164

Abafaransa baje muri uyu mukino bahabwa amahirwe berekanye ko baje biteguye kuko batsinze Croatia yari igeze ku mukino wa nyuma ku nshuro ya mbere ibitego 4-2 byatsinzwe na Antoine Griezmann, Paul Pogba, Kylian Mbappe na Mario Mandzukic witsinze igitego.

Ku munota wa 18 nibwo Ubufaransa bwarushwaga bigaragara na Croatia bwafunguye amazamu ku mupira watewe na Antoine Griezmann kuri Coup Franc ushyirwa ku mutwe na Mandzukic washakaga gukiza izamu yitsinda igitego.

Croatia yishyuye igitego ku munota wa 28 nyuma y’aho yasatiriye bikomeye Ubufaransa,Ivan Perisic agaterera ishoti mu rubuga rw’amahina umunyezamu Hugo Lloris ntiyabasha kurikuramo.

Ntibyatinze ku munota wa 38 Ubufaransa bwabonye Koluneri yatewe neza Ivan Perisic akora ku mupira byatumye umusifuzi atanga penaliti yinjizwa neza na Antoine Griezmann,Ubufaransa burangiza igice cya mbere buyoboye n’ibitego 2-1.

Croatia yatangiye umukino irusha Ubufaransa ndetse igasoza iburusha yakoze amakosa abiri yatumye batsindwa ibitego 2 byihuse mu ntangiriro z’igice cya kabiri bitsinzwe na Paul Pogba ku munota wa 59 na Kylian Mbappe ku wa 65.

Pogba yahawe umupira mwiza na Griezmann ateye ishoti rigarurwa na ba myugariro ba Croatia,umupira uramugarukira awutera ishoti rikomeye umuzamu Subasic ntiyawugarura mu gihe Kylian Mbappe we yasigaranye na ba myugariro ba Croatia atera ishoti ryaganye mu izamu Subasic ntiyarigarura nubwo ritari rigoranye.

Croatia yabonye igitego cya kabiri cy’impozamarira ku munota wa 68 yahawe n’umunyezamu Hugo Lloris wananiwe gutera umupira imbere akawushota ku kirenge cya Mario Mandzukic.

Croatia yaruhije cyane Ubufaransa kuko yahererekanyije umupira ku kigero cya 61 ku ijana gusa ntiyabona amahirwe menshi yo gutera mu izamu mu gihe Ubufaransa bwagize 39 ku ijana mu guhererekanya umupira, bwaretse gukina ahubwo bucungira ku mipira Croatia itakaje,buyibyaza umusaruro uko bikwiriye.

Mu bihembo byatanzwe umukinnyi w’irushanwa yabaye Luka Modric,umukinnyi ukiri muto witwaye neza ni Kylian Mbappe,umunyezamu witwaye neza ni Thibaut Courtois mu gihe uwatsinze ibitego byinshi ari Harry Kane watsinze 6.