Print

Guteretwa n’abagabo bari munsi y’imyaka 33y’amavuko nta kigenda – Jennifer Lopez

Yanditwe na: Muhire Jason 16 July 2018 Yasuwe: 1859

Iki kirangirire cyagaragaye muri "Swipe Session" aho yafashije umwe mu nkumi yitwa Brooke kubona umukunzi kuri Tinder.

Jennifer Lopez yagiriye inama zitandukanye iyi nkumi harimo amagambo yakoreshaga asubiza abasore bateretanaga muri ako kanya. Hari naho yamubwiye amagambo yakoresha yo mu ndirimbo ye ’El anillo’ bikamufasha gutereta. “Niba ufite urukundo n’icyizere byanjye, uzaza kumpumuriza?”, amwe mu magambo Jennifer yabwiye uyu mukobwa ngo abwire umusore yari ashimye.

Kuri we umuntu ushaka urukundo yaba umusore cyangwa inkumi agomba kubanza kumenya icyo yifuza mu by’ukuri kuri mugenzi we akaba agomba gutanga imyirondoro ye yiyemeje kwirengera ingaruka.

Ubwo yasabaga uyu mukobwa kumwereka abasore barimo kumutereta hari abo iyi nkumi yari itangiye gushima ariko uyu muhanzikazi aramubuza kuko bari munsi y’imyaka 33, aha niho Jennifer yakomeje avuga ko abasore bari munsi y’imyaka 33 asanga nta ngirakamaro.

Uyu muhanzikazi wari wisanzuranye n’uyu mukobwa, yanamubwije ukuri ko adashobora kuririmba mu bukwe bwe kubera uburyo bihenze.