Print

Ba bana bakuwe mu buvumo bibutse uwapfuye agerageza kubatabara bararira

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 16 July 2018 Yasuwe: 2161

Umukorerabushake kabuhariwe mu kwibira mu mazi, Saman Gunan, yapfuye ku itariki ya 6 Nyakanga ari gushyira amasanduku y’umwuka wo guhumeka wa oxygen mu buvumo aba bahungu bari bahezemo.

Uyu mugabo wari ufite imyaka 38 y’amavuko afatwa nk’ intwari ku isi kuko yapfuye agerageza kurokora ubuzima bw’ abana bato.

Aba bahungu 12 n’umutoza wabo w’umupira w’amaguru ufite imyaka 25 y’amavuko, ku wa gatandatu nibwo bwa mbere bari babwiye ibya Saman wapfuye ageregeza kubarokora.

Abaganga bari bamaze kwemeza ko ubu noneho bamaze kugarura ubuyanja bihagije kuburyo kumenya iyo nkuru bashobora kubyakira. Aba bahungu barize bakimara kumva iyi nkuru y’ uko hari umuntu watakaje ubuzima abatabara.

Jedsada Chokdamrongsuk, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima muri Thailande wari uhari ubwo babwirwaga iyo nkuru.

Yagize ati "Bose barize, bihanganisha umuryango we bandika ubutumwa ku gishushanyo cya Saman, nuko bafata n’umunota umwe wo kumwibuka."

Amafoto agaragaza aba bahungu bagize ikipe y’umupira w’amaguru the "Wild Boars" - bakiri mu bitaro aho bakomeje gukurikiranwa - bazengurutse icyo gishushanyo cya Saman.

Minisiteri y’ubuzima yavuze ko "banamushimiye ndetse bamwizeza ko bazaba abahungu beza."

Aba bahungu, bafite hagati y’imyaka 11 na 17 y’amavuko, bakuwe mu buvumo n’igisirikare kaburhariwe cya Thailande ndetse n’abatabazi mpuzamahanga, mu gikorwa cy’ubutabazi cyamaze iminsi itatu kikarangira ku itariki ya 10 Nyakanga.

BBC yatangaje ko niba nta gihindutse kuri uyu wa Kane ari bwo bazava mu bitaro bya Chiang Rai Prachanukroh aho bakomeje gukurikiranwa, bamwe bakaba bakiri ku miti irwanya za mikorobe.