Print

Trump arifuza kuba inshuti magara ya Putin nyuma yo guhurira nawe muri Finland [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 July 2018 Yasuwe: 907

Hashize imyaka myinshi bivugwa ko USA n’Uburusiya bidacana uwaka ndetse aho umwe anyuze undi ahanyuza umuriro gusa abakuru b’ibi bihugu byombi bahuje urugwiro mu muhuro w’amateka wabereye mu mujyi wa Helsinki.

Mbere y’uko aba bagabo bombi bajya kuganira mu ibanga,babanje kwifotoreza imbere y’itangazamakuru aho bagaragaye bahana ibiganza.

Iyi nama ibaye nyuma y’aho Trump ategereje Putin hafi iminota 45 yose, ataragera aho bagombaga guhurira, gusa yatangarije abanyamakuru ko umubano wa USA n’Uburusiya utigeze uba mubi cyane nkuko byavuzwe n’ibitangazamakuru.

Yagize ati “Igishimishije ni uko dufite byinshi byo kuganiraho birimo ibijyanye n’igisirikare,ibisasu by’ubumara ndetse turavugana ku nshuti yacu duhuriyeho Xi perezida w’Ubushinwa.Ntabwo twari inshuti mu myaka 2 ishize gusa nizeye ko tuzagirana ubucuti burenze.Kubana n’Uburusiya n’ikintu cyiza ntabwo ari bibi.

Umuhuro w’ibanga waba bakuru b’ibihugu b’ibihangange ku isi wamaze amasaha 2 aho Trump yabwiye abanyamakuru ko uko batangiye ari byiza ndetse bazagenda barushaho kugirana umubano mwiza.