Print

Umukobwa wese dukundanye abandi bahita bamutwara :Nkore iki?

Yanditwe na: Muhire Jason 16 July 2018 Yasuwe: 1401

Ndi umusore mfite imyaka 30 narangije kaminuza mfite n’akazi ka leta ariko nta mahirwe njya ngira yo kubona umukunzi kuko umukobwa wese ngerageje gukundana nawe bahita bamutera inda cyangwa abandi basore bagahita bamutwara, none ubu nzakore iki?

None ndabasaba ko mwamfasha mukangira inama byaba bishoboka uwifuza kumbera Mama w’abana banjye abonetse byanshimisha.

Nizeye ko inama zanyu zizangira icyo zimarira.

Murakoze !


Comments

Despacito 17 July 2018

Uuh ihangane uwawe arimunzira naza humura we ntago azagenda