Print

Arsene Wenger yatangaje ikosa rikomeye yicuza mu gihe amaze ari umutoza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 July 2018 Yasuwe: 2741

Wenger uri mu bushomeri yabwiye uyu mudamu ko yababaje abantu benshi muri iyi myaka 22 yamaze muri Arsenal ndetse yicuza kuba atarayivuyemo mbere y’igihe.

Wenger yicuza kuba yaramaze igihe kinini muri Arsenal

Yagize ati “Mbabazwa ni uko namaze muri Arsenal imyaka 22 yose.Ndi umuntu ukunda kuzenguruka no guhangana ariko nsa n’uwigize imbohe.Nicuza ko natanze buri kimwe cyose nari mfite ariko nkababaza benshi mu bantu bari bari hafi yanjye.Natesheje agaciro umuryango wanjye ndetse n’inshuti zanjye.”

Wenger yavuze ko kuri we yakabaye yaravuye muri Arsenal kera ariko akomeza kunangira byatumye ayivamo ataye ikuzo cyane ndetse biba ngombwa ko asabwa gusezera agasimbuzwa Unai Emery.