Print

Wayne Rooney yatunguye benshi kubera umukinnyi yatangaje ko ari uwa mbere ku isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 July 2018 Yasuwe: 4340

Rooney uherutse kwerekeza mu ikipe ya DC United avuye muri Everton yatangarije ikinyamakuru cyitwa Barstool Sports ko nta mukinnyi uhwanye na Messi ku isi,abanyamakuru barumirwa bamubajije impamvu avuga ko nta muntu wageze ku byo yagezeho mu mupira w’amaguru.

Rooney yatangaje benshi kubera ko yirengagije Ronaldo bakoranye

Yagize ati “Messi na Ronaldo bombi n’abakinnyi beza gusa kuri njye Messi niwe mukinnyi mwiza kurusha abandi ku isi.”

Rooney yatunguye benshi mu bakunzi ba ruhago ku isi kuko bose bari bazi ko agiye kuvuga Ronaldo bakinanye ndetse bombi bagatsinda ibitego 118 mu mikino 292 aho babitsemo ubwoba benshi mu bakunzi ba ruhago.

Rooney yemeje ko Messi ari we mwami wa ruhago ku isi yose

Rooney yigeze gushwana na Cristiano Ronaldo mu gikombe cy’isi cya 2006 ubwo uyu Mwongereza yakandagira Cristiano Ronaldo amuhesha ikarita itukura.


Comments

18 July 2018

murumva se adafite impamvu yabivuze


18 July 2018

murumva se adafite impamvu yabivuze