Rooney uherutse kwerekeza mu ikipe ya DC United avuye muri Everton yatangarije ikinyamakuru cyitwa Barstool Sports ko nta mukinnyi uhwanye na Messi ku isi,abanyamakuru barumirwa bamubajije impamvu avuga ko nta muntu wageze ku byo yagezeho mu mupira w’amaguru.
Rooney yatangaje benshi kubera ko yirengagije Ronaldo bakoranye
Yagize ati “Messi na Ronaldo bombi n’abakinnyi beza gusa kuri njye Messi niwe mukinnyi mwiza kurusha abandi ku isi.”
Rooney yatunguye benshi mu bakunzi ba ruhago ku isi kuko bose bari bazi ko agiye kuvuga Ronaldo bakinanye ndetse bombi bagatsinda ibitego 118 mu mikino 292 aho babitsemo ubwoba benshi mu bakunzi ba ruhago.
Rooney yemeje ko Messi ari we mwami wa ruhago ku isi yose
Rooney yigeze gushwana na Cristiano Ronaldo mu gikombe cy’isi cya 2006 ubwo uyu Mwongereza yakandagira Cristiano Ronaldo amuhesha ikarita itukura.
murumva se adafite impamvu yabivuze
murumva se adafite impamvu yabivuze