Print

Perezida Magufuli yavuze ko ishyaka rye rizayobora Tanzania ubuziraherezo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 17 July 2018 Yasuwe: 678

Amagambo ya Magufuli yumvikanye kuri Radiyo kuri uyu wa Mbere ntiyavuzweho rumwe nyuma y’andi aherutse gutangaza asaba gereza kujya zikoresha imfungwa cyane, izigaragaje ubunebwe zigakubitwa.

Magufuli yavuze ko CCM izakomeza kuyobora Tanzania kandi ko abatavuga rumwe na yo bazakomeza guhura n’ibibazo.

Yagize ati “CCM irahari kandi izakomeza kuhaba ubuziraherezo. Bayoboke ba CCM, mukwiye kugenda mwemye, nta yandi mahitamo CCM ifite.”

CCM yashinzwe mu 1977 nyuma yo guhuza ishyaka rya Julius Nyerere ryitwaga TANU na ASP. Guhera mu 1995 hatangiye politiki y’amashyaka menshi niryo ryagiye ritsinda amatora.

Magufuli ubwo yatorwaga mu 2015, yari akunzwe n’abaturage kubera kutihanganira abayobozi bakora nabi ndetse na ruswa ariko haherutse gutangazwa ko icyo cyizere cyagabanyutse.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yakunze kumushinja kuba umunyagitugu utorohera abatavuga rumwe na we n’itangazamakuru.

BBC yatangaje ko Magufuli atari we wenyine utangaje ko ishyaka rye rizayobora ubuziraherezo kuko no mu 2014 uwari Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma yavuze ko ishyaka rye ANC rizayobora kugeza Yezu agarutse.