Print

‘Agakungu no kwigana abanyamahanga ngo bituma urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge’

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 18 July 2018 Yasuwe: 476

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Rusizi bagaragaza ko impamvu ibiyobyabwenge bidacika aruko ababifatanywe bahita barekurwa cyangwa ugasanga amande bacibwa atababuza gukomeza kubikora,kubitunda ndetse no kubicuruza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima we atangaza ko nubwo hashyizweho ingamba zigamije guhashya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge gusa usanga imibare y’ababikoresha igenda yiyongera buri mwaka.


Minisitiri w’ Urubyiruko Rose Mary Mbabazi

Imirenge 14 ihana imbibi n’ibihugu by’ibituranyi muri 18 igize Akarere ka Rusizi ahanini urujya n’uruza rw’abambukiranya iyi mipaka ndetse n’abanyura mu nzira zitemewe n’amategeko ariko bose bava cg bajya muri ibi bihugu ngo ni bamwe mu bakunze kuba inzira ngari y’abakwirakwiza ibiyobyabwenge muri aka karere.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ibiyobyabwenge wabereye muri aka karere hatwitswe ibiro 200 by’urumogi, litiro 2000 by’inzoga zifatwa nk’ibiyobyabwenge litiro na 20 za kanyanga. Bamwe mu rubyiruko bavuga ko impamvu ikunze gutuma ibiyobyabwenge birwanywa ntibicike ahubwo bikiyongera ngo ari uko usanga ababifatanwa ntabihano bikarishye bashyirirwaho bityo bigatuma ababikwirakwiza n’ababitunda babikora bazi ko nibafatwa bazacibwa amande bityo bakarekurwa.

Mu gihe hirya no hino abakunze kugaragaza ingaruka zo gusabikwa n’ibiyobyabwenge ari urubyiruko, Minisitiri w’urubyiruko Mbabazi Rose Mary avuga ko ahanini urubyiruko rwijandika mu biyobyabwenge rubiterwa n’agakungu no kwigana abanyamahanga.


Dr Patrick Ndimubanzi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuzima rusange Dr Ndimubanzi Patrick avuga ko imibare y’abakoresha ibiyobyabwenge igenda yiyongera buri mwaka, ahanini akayishingira kubagana amavuriro, gusa akemeza ko Leta yashyizeho ingamba zigamije guhashya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda.

Ibiyobyabwenge ni ikibazo gihangayikishije isi muri rusange kuko imibare yo mu 2016 igaragaza ko abantu basaga 4818 aribo bafatanywe ibiyobyabwenge abari munsi y’imyaka 18 bari 55, imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abagana ibigo byita ku bafite indwara zo mu mutwe abenshi ari ababa barasabitswe n’ibiyobyabwenge kandi iyi mibare ikaba yiyongera buri mwaka.

Mu 2010, imibare ya Minisante igaragaza ko bari 994. Mu 2015 bariyongera bagera ku 1432. Mu 2016 bari bageze ku 2804 naho umwaka ushize wa 2017 bari 1960.