Print

Wema wakundanye na Diamond yagize icyo avuga ku burwayi amaze iminsi arwaye

Yanditwe na: Muhire Jason 18 July 2018 Yasuwe: 2043

Uyu musitarikazi yongeye kugaragara ndetse anishimira ko Imana yakoze imirimo ikomeye ikongera kumuha imbaraga z’ubuzima nyuma y’iminsi itari mike yari amaze ababazwa n’indwara yagize ubwiru atashatse kubwira abakunzi be.

Wema Sepetu ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku burwayi bwari bumaze igihe bwaramwibasiye, yemeje ko koko yari amaze igihe atameze neza ariko icyiza akaba yongeye gutora agatege kubera imbaraga z’Imana.

Ubwo yabazwaga uburwayi bwaribwaratumye asa nubuze mu bitangazamakuru ndetse no kumbugankoranyambaga nk’uko yari asanzwe abigenza, yavuze ko icyo abakunzi be bagomba kumenya ari uko Atari ameze neza ariko adashobora kuvuga uburwayi yari amaze igihe afite.

Yagize ati:” Nibyo koko maze igihe ntameze neza, nibasiwe n’uburwayi, ariko uyu mwanya ndumva Imana yarakoze neza mfite agatege, kubyerekeye uburwayi ntacyo nshobora kubitangazaho kuko ni ibanga ryanjye”.

Wema Sepetu yanaboneyeho umwanya wo kuvuga ko amashusho atandukanye yagiye acizikana ku mbugankoranyambaga zimugaragaza ko atameze neza, ari ukuri kuko Atari ameze neza koko.

Yagize Ati”amashusho mwagiye mubona zigaragaza ko ntameze neza ni ukuri, gusa ku burwayi narindwaye ntamakuru nabutangaho”.