Print

Amajyepfo: Abasigajwe inyuma n’amateka ngo baracyahezwa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 18 July 2018 Yasuwe: 379

Ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo bwo buravuga ko iki cyiciro gihabwa ubufasha nk’abandi batishoboye ariko bagiye gushyira imbaraga mu kurushaho kubigisha kuzamura imyumvire yabo.

Mu bice by’uturere dutandukanye tw’amajyepfo, henshi uhasanga ahubakiwe iyi miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka kenshi baba barubakiwe mu nzu z’imidugugu ubwo bavanwaga muri nyakatsi. Gusa ukunze gusanga izi nzu zarangiritse byihuse ba nyirazo bakavuga ko batujwe ahantu habi nk’ahahanamye cyangwa hatajyanye n’umudugudu, bamwe bavuga ko ari nko kubahisha.

Abo TV1 na Radio1 byasuye mu bihe bitandukanye mu turere nka Huye na Gisagara, binubira aho batujwe bavuga ko babona kuhabatuza ari nko kubahisha.

Usibye gutuzwa bavuga ko bidakorwa neza n’ubufasha bagenerwa bavuga ko butabageraho neza ndetse hari n’abavuga ko bagihezwa cyangwa bakanenwa n’abaturanyi bagenzi babo.

Mu karere ka Nyaruguru hari abavuga ko abaturanyi babo badashobora gusangirira hamwe n’iyo bagize ibirori, kuko ngo babahera mu byo kunywesha byabo bitandukanye n’ibyo abandi bari kunyweramo, ibi bakabifata nko kubanena.

Ibi byose ariko umuyobozi w’intara y’amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose, avuga ko iki cyiciro kigenerwa ubufasha koko nk’abatishoboye, gusa ngo intara igiye gushyira imbaraga mu kubigisha kuzamura imyumvire ngo inashobora kuba ariyo ituma bakomeza kumva ko bahejwe kandi ari abo mu kiciro cyo gufashwa.

Ubuyobozi bw’intara buvuga ko kuzamura imyumvire aribyo bizatuma aba biyumva ko batahejwe cyangwa se hari ubaheza. Ni mu gihe bamwe mu baturage, basanga hakwiye ko gahunda yo kububakira ukwabo mu midugudu yihariye byavaho, bagaturana n’abandi.