Print

Uganda :Umuhanzikazi yashyize hanze amafoto yambaye imyenda igaragaza ibice bye by’ibanga

Yanditwe na: Muhire Jason 18 July 2018 Yasuwe: 3503

Umuhanzikazi Winnie Nwangi uri mu bakunzwe mu gihugu cya Uganda aho kuri ubu ari kubarizwa i Los Angeles Muri Leta zunzu ubumwe z’Amerika , abinyujije kuri Instagram konte ye yashyize hanze amafoto agaragaza kimwe mu bice bye by’ umubiri bikundwa n’abagabo benshi ku isi.

Aya mafoto agaragaza yambaye umwenda wa Bikini yereka abamukurikira umubyimba we ndetse n’amatako ye, nyuma yuko ashyize hanze aya mafoto benshi baguye mu kantu nyuma yuko bayabonye aho bibazaga impamvu yayashyize hanze .

Mu magambo yashyize kuri iyifoto yagaragazaga ko yagiye koga ndetse ko ari mu bije byiza byo kwishimira ukwezi yavutsemo bishatse kwerekana ko yishimiraga isabukuru ye ya amavuko.