Print

Dore impamvu zituma umugabo agira igitsina gito cyane n’uko byavurwa

Yanditwe na: Muhire Jason 18 July 2018 Yasuwe: 6706

Nubwo bimeze gutya burya hari n’abananirwa gukora imibonano mpuzabitsina kubera kugira igitsina gito cyane ari byo bita Penile Atrophy cyangwa Atrophy of the penis. Aha muntu wese ashobora kwibaza icyaba gitera iki kibazo ndetse niba hari n’uburyo byakira cyangwa bikanavurwa burundu.

Ese ubundi Penile Atrophy ni iki?

Penile Atrophy ni ukugwingira kw’igitsina cy’umugabo cyangwa kugabanuka kw’ingano y’igitsina cy’umugabo bishobora guterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye harimo nko kudatembera neza kw’amaraso mu gitsina, imisemburo mike ya Testosterone ndetse n’ibindi.

Ubusanzwe igitsina cy’umugabo gishobora guhindura ingano yacyo bitewe n’impamvu zitandukanye harimo nko kuba yiteguye gukora imibonano mpuzabitsina, ihindagurika ry’ibihe, ndetse n’ibindi. Gusa iyo igitsina cyagwingiye ntabwo ubona kiyongera n’ubwo waba ugiye gukora imibonano mpuzabitsina.

None se ni iki gitera kudakura neza kw’igitsina?

Kudakura neza kw’igitsina bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye, nk’uko tubikesha urubuga rwandika ku buzima bw’imyororokere rwitwa menlify mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “Understanding Penile Shrinkage and What You Can Do About It”

Dore impamvu 4 za simusiga zitera kudakura neza kw’igitsina:

1. Kudatembera neza kw’amaraso mu gitsina cy’umugabo

Amaraso aba arimo intungamubiri zitandukanye, ni nayo agaburira imikaya igize igitsina cy’umugabo, iyo rero adatembera neza mu gitsina wenda bitewe n’ibibazo by’imitsi ishobora kuba yifunze cyangwa se ibindi byatuma atageramo neza, igitsina gitangira kugabanuka buhoro buhoro.

2. Kugira imisemburo mike bita Testosterone

Ubusanzwe iyi misemburo ya Testosterone ifasha igitsina gukura neza, iyi misemburo igenda igabanuka bitewe n’imyaka bityo bigatuma igitsina kigenda kiba gitoya.

3. Uburwayi butandukanye bushobora gufata imikaya igize igitsina cy’umugabo

Hari uburwayi butandukanye bufata imikaya igize igitsina cy’umugabo nabwo butuma igitsina kidakura neza ndetse kikanagwingira. Muri ubwo twavugamo nk’ubwo bita Peyronie’s disease (Ni indwara ituma igitsina kihina), za Kanseri zitandukanye zifata igitsina ndetse n’izindi zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

4. Umubyibuho ukabije

Umubyibuho hano tuvuga ntabwo ari ukubyibuha umubiri wose, ahubwo ni hahandi usanga umuntu w’umugabo afite ibinure byinshi kunda ugasanga afite inda nini cyane.Iyo rero inda ari nini yuzuyeho ibinure, ikurura igitsina ugasanga umugabo afite agatsina gato karanyunyutse cyane.Sibyiza rero kubyibuha birengeje urugero cyane cyane kubyibuha inda.

Ese wari uzi ko ibi byavurwa?

Mu kuvura ubu burwayi bigendana no kumenya impamvu yabiteye, ni byiza rero kugana muganga wabizobereye akareba impamvu ibitera. Ku bagabo bafite iki kibazo cyo kugira igitsina gito, ubu habonetse imiti myimerere ikoze mu bimera ndetse ikaba yizewe mu ruhando mpuzamahanga kandi nta n’ingaruka igira ku muntu wayikoresheje.

Iyi miti ituma amaraso atembera neza mu gitsina ikongera imisemburo ya Testosterone ndetse ikanagabanya ibinure by’umurengera. Muri iyo miti twavugamo nka Vig power Capsule, Pine pollen tea,Zinc tablets, Slimming Capsules,…


Comments

9 February 2023

Nigute umuntu yabona iyi miti


27 November 2021

Nigute imiti umuntu yayibona iyavuzwe harugur


richard Nkundabera 19 July 2018

Nigute umuntu yabona imiti yavuzwe haruguru?