Print

Saphina uvugwaho guterwa gapapu bakamutwara umukunzi yabihakanye

Yanditwe na: Muhire Jason 19 July 2018 Yasuwe: 1812

Ibi bije nyuma yuko mu mwaka wa 2015 .Nibwo yambitswe impeta n’umukunzi we witwa Sebera Eric imuteguza kubana nk’umugabo n’umugore byemewe imbere y’amategeko. Urukundo rwabo rwakomeje kugurumana, imbuga nkoranyambaga ziba umwanya mwiza wo kugaragaza amarangamutima yabo umunsi ku munsi.

Uyu mukobwa wamamaye muri filime y’Uruhererekane yiswe ‘Seburikoko’ kuri ubu aravugwaho kuba yaratewe gapapu agatwarwa umukunzi we Eric hamwe n’ umukobwa witwa Uwineza Ruburika Nicole bakora umwuga umwe wo gukina filime.

Inkuru yuko umusore wamwambitse impeta yaba yaramubenze nuko kuri ubu hashyize imyaka igera kuri itatu inshuti ndetse n’ imiryango bategereje ubukwe bw’aba bombi ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.
Mu kiganiro aba bombi bahaye Isango Star, basubije bitarutsa ibyo babazwa, gusa Kirenga ashize amanga ahamya ko ari umukobwa mwiza ku buryo ataterwa gapapu nk’uko byagiye bivugwa.

Yagize ati ““Ntabwo mbizi…..Ntabwo twangana.” Umunyamakuru yakomeje guhatiriza abaza uyu mukobwa uwaba yarabenze undi cyane ko ajya kumwambika impeta yari yaramusabye ko bazibanira akaramata ndetse akamwemerere ysubije agira ati” Nonese hagati yanjye nawe hari uwashatse? [Arabanza aratuza..Azunguzu intugu] Hari n’umwe washatse?.”

Abajijwe niba koko bishoboka y’uko yashakana n’uyu musore, yatanze igisobanuro cyo kwambikwa impeta. Ati “Ubundi n’uko abanyarwanda. Reka mvuge gutyo. Abanyarwanda n’abanyafurika twumva ko niba umuntu aguporopoje nyuma y’amezi abiri mugiye gukora marriage. Ni icyo kintu tuzi…..” Ibi byose ariko yasobanuraga ntibyabujije umunyamakuru kongera kumubaza niba bagikundana, asubiza ati“Ntabwo twangana ariko.”

Yakomeje ashimangira ko igihe abantu bazamenya ko atagikundana nawe aruko babonye umwe bo azabimburira undi gushaka .Abajijwe uko yakiriye amakuru avugako yatewe gapapu n’inshutiye yitwa Nicole yasubije ko bitabaho
Ati “Yebabaweeee reka nkubwize ukuri. Sha n’ukuri Nicole baramubeshyera. Baramubeshyera, icyo ng’icyo baramubeshyera.”

Nicole uvugwaho gutwara umusore w’abandi.

Yasoje avuga ko urukundo rwa Nicole n’urw’umusore bahoze bakundana ataruzi ariko ko “N’iyo baba bakundana baba bamushyera.”Ngo nta gapapu yabayeho, ati “ Nta gapapu….Ntabwo ndi umukobwa wo guterwa gapapu…[Aramwenyura] Urabona naterwa gapapu? Njyewe Kirenga oyaaaaa uzabaze [Araseka].”