Print

Nyuma ya Desire Luzinda undi mukobwa wo muri Uganda yashyize hanze amafoto yambaye ubusa buri buri

Yanditwe na: Muhire Jason 19 July 2018 Yasuwe: 16192

Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru y’ umukobwa witwa Sasha Sania ufatwa nk’ umukobwa ubyibushye kurusha abandi muri kino gihugu washyize hanze amafoto ye yambaye ububsa buri buri ubwo ari koga.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya bigeye.ug cyavuze ko uyu mukobwa ubusanzwe azwiho gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga bamwe batunguwe no kubona amafoto hanze yambaye ubusa arimo koga gusa bikaba bigishidikanywaho niba koko ari Sasha gusa bamwe barahamya ko ariwe bitewe n’ umubyibuho bamuziho.

Kugera magingo aya nyiri kuvugwaho ko yashyize amafoto hanze yambaye ubusa ntacyo arabivugaho mu gihe hari amakuru avuga ko ashobora kuba ari uyu mukobwa kubera ko ntawundi muntu muri Uganda nawe banganya umubyimba ndetse n’imiterere y’ umubiri.

Twakwibutsa ko mu mwaka wa 2015 aribwo umuhanzikazi Desire Luzinda yigeze kwifotoza yambaye ubusa bigateza impagarara aho yireguye avugako yasebejwe n’abantu atazi , nyuma hakurikiyeho umunyamideli Judith nawe washyizwe hanze yambaye ubusa nyuma aagatangaza ko ayo mafoto yari afite umusore bahoze bakundana nyuma bagatandukana ko ariwe wayashyize hanze aho uyu mukobwa yaciwe amande kubera ibikorwa yakoze.


Reba amwe mu mafoto yashyize hanze:


Itegeko ryasohotse uyu mwaka muri Uganda rihana umuntu wese ukwirakwiza amashusho y’urukozasoni mu gihe uhamwe niki cyaha ahanishwa igifungo cy’imyaka 3 ndetse agacibwa n’izahabu y’amafaranga ya miliyoni 10 z’amashiringi ya Uganda, cyangwa igihano kimwe muri ibi bivuzwe haruguru . Kuri ubu biravugwa ko uyu mukobwa Sasha ashobora gufungwa cyangwa agacibwa amande y’amafaranga kubera gusakaza amashusho y’urukozasoni.