Print

Amavubi y’abagore atangiye atsinda muri CECAFA

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 July 2018 Yasuwe: 1281

Igitego cya Kalimba Alice ku munota wa 33 nicyo gifashije Amavubi y’abagore gutsinda umukino wayo wa mbere Tanzania yatwaye iki gikombe ubwo giheruka gukinirwa muri Uganda muri 2016.

Aba bakobwa bacecekesheje benshi mu babanenze ko badashoboye,kuko nyuma y’igihe bifuza kongera gukina babyitwayemo neza batsinda Tanzania.

Kalimba Alice watsinze igitego ntabwo yari yabanje mu kibuga yinjiye asimbuye Uwimbabazi Immaculee ku munota wa 24 ,ntiyatenguha umutoza we Kayiranga Baptista ndetse ahesha u Rwanda intsinzi mu rugo.

CECAFA y’uyu mwaka igomba kumara icyumweru aho, yitabiriwe n’amakipe arimo Ethiopia,Uganda,Kenya,Tanzania n’u Rwanda.

Amavubi azakurikizaho Ethiopia ku wa 23 Nyakanga, Uganda ku wa 25 Nyakanga mu gihe Kenya ariyo bazasorezaho ku wa 27 Nyakanga.

Mu mukino wabanjirije uyu, ikipe ya Uganda yatsinze Kenya igitego 1-0 bituma inganya n’U Rwanda amanota kugeza ubu.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
RWANDA:
Nyirabashyitsi Judith, Nibagwire Sifa Gloria (C), Mukantaganira Joselyne, Nyiransabera Miliam, Mukamana Clementine, Umulisa Edith, Uwimbabazi Immaculee, Umwariwase Dudja, Ibangarye Anne Marie, Mukeshimana Jeannette, Uwamahoro Beatrice.

TANZANIA: Fatuma Omari, Asha Rashid (c), Wema Richard, Maimu Hamisi, Enekia Kasonga, Fatuma Issa, Happyness Herzon, Mwanahamisi Omary, Donisia Daniel, Fatuma Mustafa na Amina Ally