Print

Umugabo n’abakobwa be b’impanga bahuye bararira [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 19 July 2018 Yasuwe: 3767

Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nyakanga 2018. Nibwo urugendo rwa mbere rw’indege za Ethiopian Airlines rwatangiye hagati ya Addis Ababa na Asmara .Abagenzi bajya Asmara bari benshi ku buryo imyanya yabaye micye kuko abagenzi bari benshi bifuza guhura n’abavandimwe babo batandukanyijwe n’intambara.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko abagenzi bari mu ndege bakoze urugendo rw’isaha baririmba bafite indabo z’amaroza mu ntoki kandi banywa akavinyo nk’ikimenyetso kigaragaza ibyishimo. Umunyamakuru wo muri Eritrea witwa Addisalem Hadigu wari umaze imyaka 16 yaratandukanyijwe n’umuryango we, yongeye guhura n’abakobwa be b’impanga, Asmera na Danait baherukanaga muri 2002 bakiri abangavu. Hadigu yari yarasigaye muri Ethiopia ubwo ibihugu byombi byacaga umubano hagati yabyo.

Uyu munyamakuru yahuye n’abakobwa be b’impanga kuri uyu wa Gatatu ubwo indege yari ibazanye yageraga Asmara aho yari yabategerereje. Yabwiye umunyamakuru wa BBC ko kuva yatandukana n’abana babe na nyina yumvaga ameze nk’umupfu ugenda ahagaze.

Mbere y’uko umubano wongera gusubira mu buryo hagati y’ibihugu byombi, umuntu washakaga kujya Asmara mu ndege avuye Addis Ababa byamusabaga kubanza guca muri Saoudi Arabia cyangwa guca i Khartoum muri Sudani cyangwa nanone agaca muri Cairo mu Misiri nyamara ibi bihugu bihana imbibi.
REBA AMAFOTO: