Print

Robertinho yijeje ikintu gikomeye abakunzi ba Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 July 2018 Yasuwe: 1677

Uyu mutoza umaze igihe gito muri Rayon Sports yasabye abafana kudacika integer ndetse bakwiriye kwizera ko ikipe yabo ikiri mu irushanwa ndetse igifite amahirwe yo kugera muri ¼ cya CAF Confederations Cup.

Rayon Sports ihanza amaso imikino 3 isigaje mu itsinda D

Yagize ati “Twakoze amakosa mu bwugarizi bituviramo gutakaza amanota gusa turacyari mu irushanwa.Turacyafite amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho kandi nibyo tugiye gushyiramo ingufu mu mikino 3 dusigaranye.

Rayon Sports ifite amanota 2 mu mikino 3 imaze gukina muri CAF Confederations Cup aho umukino ukurikira izerekeza muri Algeria gukina na USM Alger.

Roberto Oliveira Goncalves de Calmona Rayon Sports barerekeza I Rubavu gukina na Marines FC mu mukino ubanza wa ¼ cy’igikombe cy’Amahoro basabwa kwitwaramo neza kugira ngo baakomeze mu cyiciro gikurikira.