Print

Umugabo umaze imyaka irenga 20 yibera mu ishyamba wenyine yatangaje benshi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 July 2018 Yasuwe: 3921

Uyu mugabo watunguye benshi kubera ukuntu aba mu ishyamba wenyine,yanze kujya kubana n’abantu nyuma y’aho abahinzi bateye umuryango we bakabica we akabasha kurokoka.

Mu mashusho yakwirakwiye hirya no hino yafashwe n’abakozi ba Leta ya Brazil bashinzwe amashyamba,yamugaragaje arimo atema ibiti muri Amazone ibamo ibikoko bikaze cyane.

Uyu mugabo atunzwe no guhiga ingurube,inyoni zitandukanye,inkende ndetse buri gihe aba afite umuheto n’umwambi nkuko byagaragaye muri aya mashusho.

Abashakashatsi bavuze ko uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 50,yabonywe bwa mbere mu mwaka wa 1996 ariko agaragara mu mashusho bwa mbere mu mwaka wa 1998.