Print

Rwasamanzi yatangaje amagambo akomeye mbere yo guhura Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 July 2018 Yasuwe: 1980

Rwasamanzi uheruka kunganya na Rayon Sports mu mukino wasoje shampiyona ayishyuye ibitego 2 mu minota ya nyuma,yabwiye Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru ko amateka atariyo akina ndetse yiteguye gukora agashya agasezerera iki kigugu.

Rayon Sports yahawe ikaze i Rubavu na Rwasamanzi

Yagize ati “Byose birashoboka kuko dufite imikino ibiri tugomba gukina.Rayon Sports ni ikipe nziza, twagerageje kuyitegura. Tuzakina, tuzitanga uko dushoboye, abakinnyi bacu bari tayari gukina.

Amateka si yo akina mu kibuga, birahagije ko umukinnyi aba amenyereye, bigasaba kuba ufite umutima wo kwitangira ikipe ye no kugira discipline.

Abakinnyi ntacyo batakora, nta kipe batatsinda. Bitwaye neza muri shampiyona. Uko bakina n’amakipe mato n’akomeye biratandukanye. Ni abakinnyi bato bafite impano ariko kugira impano ntabwo bihagije bisaba kwitanga 100% ugiye gukina n’ikipe nk’iriya.”

Marines FC irashaka gukorera amateka kuri Rayon Sports

Rwasamanzi amaze igihe yitegura Rayon Sports ndetse amakuru aturuka I Rubavu aravuga ko abayobozi ba Marines FC bahaye abakinnyi ibishoboka byose ngo batsinde Rayon Sports ikunze kubamerera nabi.

Marines FC irakira Rayon Sports mu mukino ubanza wa ¼ cy’igikombe cy’Amahoro urabera kuri stade Umuganda mu mujyi wa Rubavu guhera saa cyenda n’igice.


Comments

kabasele ya mpanya 21 July 2018

urucira muka so rukakwandurukana rero