Print

Hamisa ndetse na Oprah bashobora gufungwa bazira amafoto agaragaza ubwambure bwabo

Yanditwe na: Muhire Jason 21 July 2018 Yasuwe: 2708

Umunyamideli Hamisa Mobetto wabyaranye n’umuhanzi Diamond, bihanangirijwe n’ikigo gishinzwe kugenzura itumanaho n’isakazamakuru muri Tanzania (TCRA) ko nibongere gushyira hanze amafoto yabo bagaragaza ubwambure ko bazafatirwa ibihano.

Ubuyobozi bw’Ikigo TCRA bwatumije aba bagore bombi ku wa 19 Nyakanga 2018, ku cyicaro cyabwo mu Mujyi wa Dar es Salaam bubaha gasopo ndetse bategetswe gusaba imbabazi mu maso y’itangazamakuru.

Oprah uzwi cyane mu Rwanda kubera ko yari umugore wa Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda ya ruhago, Ndikumana Katauti, we arazira ifoto yashyize kuri Instagram aryamye agaragaza ibibero.

Mu gihe Mobetto wabyaranye na Diamond azira amafoto amaze iminsi ashyira ku mbuga nkoranyambaga. Ku ruhande rwa Oprah akaba yasabye imbabazi abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Aho yagize ati “Nshuti zanjye, bavandimwe banjye, bakuru banjye namwe bato, niseguye ku bw’ifoto mperuka gushyira hanze, ndabizi ko nabatengushye, nimumbabarire cyane, ntabwo nari nzi ko bizabagwa nabi, ni ukubera icyitegererezo cyanjye Beyonce. Byambaye isomo! Ndabakunda”.

Hamisa nawe yahise asaba imbabazi, anakangurira n’abandi kwirinda ibi bikorwa bisigaye bifatwa nk’icyaha gikomeye muri Tanzania.