Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru The Sun abitangaza,abantu ba hafi b’uyu musore bagitangarije ko Real Madrid iri kumwegera kugira ngo abe yayerekezamo mu rwego rwo kuzana amaraso mashya yazasimbura ba myugariro bayo bari kugenda bakura.
Trippier w’imyaka 27 arabarirwa akayabo ka miliyoni 50 z’amapawundi ndetse arifuzwa n’amakipe yandi y’ibigugu ku mugabane w’iburayi nubwo Tottenham yamuguze miliyoni 3 n’ibihumbi 500 imukuye muri Burnley.
Tottenham iri mu nzira nziza yo gukuramo amafaranga menshi uyu musore wigaragaje mu gikombe cy’isi kuko yamusinyishije amasezerano mashya y’imyaka 5 mu mwaka ushize.
Trippier ashakirwa amakipe na Stellar Group yafashije Real Madrid kwegukana Gareth Bale gusa benshi banenze aya makuru kuko iyi kipe y’I Madrid iherutse kugura umukinnyi witwa Alvaro Odriozola imukuye muri Real Sociedad kandi akina umwanya umwe na Trippier.